Description
IJWIRYABATEGEREJE RIGIZWE N’ABANTU TWIZERA KO 1. IJAMBO RY'IMANA Ibyanditswe Biziranenge, Isezerano rya Kera n'Isezerano Rishya, ni Ijambo ry'Imana ryanditswe kandi ryahumetswe n’imbaraga mvajuru, binyujijwe mu bantu batunganye b'Imana bavuze kandi bakandika bayobowe na Mwuka Muziranenge. Muri iryo Jambo, Imana yahaye umuntu ubumenyi buhagije ku byerekeranye n 'agakiza. Ibyanditswe Biziranenge ni Ihishurwa ritagira inenge ry'ubushake bwayo. Ni urugero mbonera rw'imico, igipimo cy'imibereho, umuhishuzi ukomeye w'amahame, n'inyandiko yo kwizerwa yerekana ibikorwa by'lmana mu bihe byose by'amateka. 2 Petero 1:20, 21; 2 Timoteyo 3:16, 17; Zaburi 119:105,∙ Imigani 30:5, 6; Yesaya 8:20; Yohana 17:17; 1 Abatesalonike 2:13; Abaheburayo 4:12. 2. UBUTATU BUZIRANENGE Hariho Imana imwe: Data Umwana na Mwuka Muziranenge, bagize ubumwe bw’Abatatu bahoraho ibihe byose. Imana ihoraho ishobora byose, Izi byose, Iri hejuru ya byose, kandi ibera hose icyarimwe ibihe byose. Ni Imana itagira iherezo, kandi irenze ubwenge bw’abantu; ariko yimenyekanisha binyuze mw’ihishurwa ryayo. NiYo ikwiriye guhimbazwa, kuramywa, gusengwa no gukorerwa n’ibiremwa byose. Gutegeka 6:4; Matayo 28:19; 2 Abakorinto 13:14; Abefeso 4:4‐6; 1 Petero 1:2; 1 Timoteyo1:17; Ibyahishuwe 14:7 3 lMANA‐DATA Imana Data wa Twese uhoraho ni We Muremyi, Inkomoko, Ubeshaho, kandi Umutware w'ibiremwa byose. Ni Umunyakuri kandi ni Umuziranenge, Umunyambabazi n'Umunyabuntu, atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi. Imico n'ubushobozi byagaragaye ku Mana Mwana no kuri Mwuka Muziranenge, na byo ni uguhishurwa kwa Data wa Twese. (Itangiriro 1:1; Ibyahishuwe 4:11; 1 Abakorinto 15:28; Yohana 3:16; 1 Yohana 4:8; 1 Timoteyo 1:17; Kuva 34:6,7; Yohana 14:9). 4 IMANA MWANA Imana, Umwana w'Imana Uhoraho, yahindutse Yesu Kristo. Ibyaremwe byose byaremwe na We, kandi binyuze muri We, imico y'Imana yaragaragajwe, agakiza k'umuntu karabonetse, kandi urubanza rw'isi ruracibwa. Yesu Kristo ni Imana yuzuye kandi lhoraho, kandi yahindutse umuntu mu buryo bwuzuye. Yasamwe ku bwaMwuka Muziranenge, abyarwa n'umwari Mariya. Nk'umuntu, yabayeho kandi ahura n'ibigeragezo, ariko yerekana urugero rwuzuye rw'ubutungane n'urukundo biva ku Mana. Ibitangaza yakoze byahamije ububasha bw'Imana kandi bihamya ko ari We Mesiya wari warasezeranywe. Yarababajwe, kubwo ubushake bwe apfira ku musaraba azira ibyaha byacu kandi apfa mu cyimbo cyacu, azurwa mu bapfuye, azamurwa mu ijuru aho akora umurimo mu buturo bwo mu ijuru ku bwacu. Azagaruka afite icyubahiro azanywe no gucungura buheruka ubwoko bwe, no gusubiza mu buryo ibintu byose. (Yohana 1:1‐3, 14; Abakolosayi 1:15‐19; Yohana 10:30; 14:9; Abaroma 6:23; 2 Abakorinto 5:17‐ 19; Yohana 5:22; Luka 1:35; Abafiripi 2:5‐11,' Abaheburayo 2:9‐18; 1 Abakorinto 15:3, 4; Abaheburayo 8:1,2; Yohana 14:1‐3). 5 lMANA MWUKA MUZIRANENGE lmana Mwuka Muziranenge, yafatanyije n 'Imana Data n'Imana Umwana mu gikorwa cyo kurema, kwigira umuntu kwa Yesu no gucungura. Yahumekeye mu banditsi ba Bibiliya. Yujuje imbaraga ubuzima bwa Kristo. Areshya abantu kandi akabemeza; maze abemera irarika Rye llkabagira ibyaremwe bishya kandi akabaremamo ishusho y'Imana. Yoherejwe n'Imana Data n'Umwana kugira ngo abane n'abana bayo,kandi ni We uha itorero impano, akanariha imbaraga zirifasha guhamya Kristo, kandi mu buryo bugendanye n'Ibyanditswe, ayobora abantu mukuri kose (Itangiriro 1:1, 2; Luka 1:35; 4:18; Ibyakozwe 10:38; 2 Petero 1: 21; 2 Abakorinto 3:18; Abefeso 4:1I, 12; Ibyakozwe 1:8; Yohana 14:16‐18, 26; 15:26, 27; 16:7‐13). 6 lREMA Imana ni Umuremyi w'ibintu byose, kandi binyuze mu Byanditswe Byera, yaduhishuriye igitekerezo nyakuri cy'irema. Mu minsi itandatu, Uhoraho yaremye “ijuru n’isi” n’ibirimo byose, maze aruhuka ku munsi wa karindwi w’icyo cumweru cya mbere. Ni bwo yahise ishyiraho Isabato kuba, urwibutso ruhoraho rw’umurimo wayo w'irema wari wuzuye. Umugabo wa mbere n’umugore baremwe mu ishusho y'Imana nk'igikorwa gihebuje cy’irema; bahawe ubushobozi bwo gutwara isi n’inshingano zo kuyitaho . Igihe isi yarimaze kuremwa, yari «nziza cyane» kandi yagaragazaga icyubahiro cy'lmana. (Itangiriro 1 :2; Kuva 20 :8‐11 ; Zaburi 19:6; 33 :6, 9; 104 Abaheburayo 11 :3). 7 Kamere Muntu Umugabo n 'umugore baremwe mu ishusho y'Imana buri wese afite umwihariko w’ibi muranga, ubushobozi n’umudendezo byo gutekereza Nabwo baremanvwe umudendezo, byo gutekereza no gukora.Nubwo baremanywe umudendezo, buri wese afite umubiri, ubugingo, n 'umwuka bigize ubumwe budatandukana, kandi ubuzima bwe bugengwa n’Imana kimwe no guhumeka ndetse n'indi mibereho ye yose. Igihe ababyeyi bacu ba mbere basuzuguraga Imana banze kugengwa naYo nuko baragwa bava kumwanya wo hejuru bari bafite, wo munsi y’Imana. Ishusho y’Imana bari bafite irangirika bahinduka abantu bapfa Ababakomotseho basangira iyo kamere yangiritse hamwe n’ingaruka zayo. Bavuka bafite integenke kandi babogamira ku kibi. Ariko Imana Ibinyujije muri Kristo yunze abari mu isi na Yo, kandi ikoresheje Mwuka wayo, igarura mu bantu bapfa ishusho y’Uwabaremye igihe bihannye. Nk’abaremewe guhesha Imana icyubahiro, bahamagarariwe kuyikunda, gukundana ubwabo, no gufata neza ibibakikije (ltanngiriro 1:26‐28; 2:7; Zaburi 8:4‐7 Ibyakozwe n 'Intumwa 17:24‐28; Itangiriro 3; Zaburi 51:5; Abaroma 5:12‐17; 2 Korinto 5:19, 20; Zaburi 51: 10; 1 Yohana 4:8, l l, 20; Itangiriro 2:13). 8 Intambara Ikomeye Inyokomuntu yos e iri mu ntambara ikomeye iri hagati ya Kristo na Satani, kandi iyo ntambara ishingiye ku mico y’Imana, ku matetegeko yayo n’icyubahiro cyayo mu isanzure no mubyo yaremye byose. Iyo ntambara yatangiriye mu ijuru igihe ikiremwa cyari gifite umudendezo wo guhitamo cy’ishyize hejuru maze gihinduka Satani, umwanzi w’lmana,hanyuma atez’umugabane umwe w’abamarayika kwigomeka. Yatangije umwuka wo kwigomeka muri iyi si igihe yashukaga Adamu na Eva. Ingaruka y’icyo cyaha cya mwenemuntu yabaye kwangirika kw 'ishusho y’Imana mu muntu guhinduka kw’isi yaremwe, no kurimbuka kwayo mu gihe cy’umwuzure. Mu maso y’ibyaremwe byose, iyi si yahindutse isibaniro ry’intambara iri ahantu hose, kandi iherezo ryayo rikazagaragaza gutsinda kudasubirwaho kw’Imana yuje urukundo izigarurira iyi si by’iteka ryose. Kugira ngo afashe ubwoko bwe muri iyo ntambara, Yesu yohereje Mwuka Muziranenge n’abamarayika bera kuyobora, kuburinda no kubakomeza mu nzira y’agakiza. (Ibyahishuwe 12:4‐9; Yesaya 14:12‐14; Ezekiyeli 28:12‐18; Itangiriro 3; Abaroma 1:19‐32; 5:12‐21; 8:19‐22; Itangiriro 6:8; 2 Petero 3:6; 1 Abakorinto 4:9; Abaheburayo 1:14) 9 MIBEREHO, URUPFU, NO KUZUKA BYA KRlSTO Binyuze mu mibereho ya Kristo yaranzwe no kumvira mu buryo bwuzuyeubushake bw'Imana, mu mibabaro Ye, mu rupfu Rwe, no kuzuka Kwe, Imana yatanze uburyo rukumbi bw'impongano y'icyaha cya mwenemuntu, kugira ngo abemera bose iyo mpongano kubwo kwizera babone ubugingo buhoraho, kandi ibyaremwe byose bibashe gusobanukirwa neza urukundo ruzira amakemwa kandi rutagira iherezo rw 'Umuremyi. Iyi mpongano itagira inenge ihamya ubutungane bw'amategeko y'Imana n'ubuntu bw'imico yayo ; kuko iciraho iteka icyaha cyacu kandi ikanaduha imbabazi. Urupfu rwa Kristo ni inshungu kandi ni impongano yacu, ni icyungo kitwunga n’Imana kandi ruhindura imibereho yacu. Kuzuka kwa Krista gutangaza intsinzi y'Imana ku mbaraga z'umubi, kandi ku bemera impongano, uwo muzuko ubaha icyizere cyo kunesha kwabo guheruka batsinze icyaha upfu. Umuzuko uhamya kandi ko Yesu Kristo ari Umwami, uwo amavi y'abo mu isi n'abo mu ijuru azapfukamira. (Yohana 3:16, Yesaya 53; 1 Petero 2:21, 22; 1 Abakorinto 15:3, 4, 20‐22; 2 Abakorinto 5:14, 15, 19‐ 21; Abaroma 1:4,' 3:25; 4:25; 8:3, 4; 1 Yohana2:2; 4: 10; Abakolosayi 2:15; Abafiripi 2:6‐11). 10 IMIBEREHO Y' AGAKIZA Kubwo urukundo rwayo rutagira iherezo n 'imbabazl zayo, Imana yahinduye Kristo, We utarigeze akora icyaha, kuba icyaha kubwacu,kugira ngo binyuze muri We duhinduke abantu b'intungane b'Imana. Iyo tuyobowe n’Umwuka Muziranenge, tumenya ubukene bwacu, tukamenya kamere yacu y’ubunyacyaha, tukihana ibicumuro byacu, tukabaho imibereho yo kwizera muri Yesu nk'Umwami na Kristo, uwatubereye Inshungu, n’icyitegererezo. Uko kwizera kuduhesha agakiza guturuka ku mbaraga mvajuru y’Ijambo ry'Imana, kandi ni impano y'ubuntu bw'Imana. Binyuze Kristo, turatsindishirizwa, tukagirwa abahungu n' abakobwa b' Imana, tukabaturwa mu bubata bw'icyaha. Kubwa Mwuka Wera, tubyarwa ubwa kabiri tukezwa. Mwuka Muziranenge arema bundi bushya intekerezo zacu, akandika itegeko ry'urukundo mu mitima yacu, maze akaduha imbaraga yo kubaho imibereho izira inenge. Iyo tugumye muri We, duhinduka abasangiye kamere mvajuru tukagira ibyiringiro by'agakiza, kuri ubu ndetse no mu gihe cy'urubanza. (2 Abakorinto 5:10‐21; Yohana 3:16; Abagaratiya 1:4, 4:4‐7; Tito 3:3‐7; Yohana 16:8; Abagalatiya 3:13, 14; 1 Petero 2:21,22; Abaroma 10:17; Luka 17:5; Mariko 9:23, 24; Abefeso 2:5‐10; Abaroma 3:21‐26; Abakolosayi 1:13, 14; Abaroma 8: 14, 17; Abagalatiya 3:26; Yohana 3:3‐8; 1 Petero 1:23; Abaroma 12:2; Abaheburayo 8:7‐12;Ezekiyeli 31:25‐27; 2 Petero 1:3, 4; Abaroma 8:1‐4; 5:6‐10). 11 GUKURIRA MURI KRISTO Binyuze mu rupfu Rwe ku musaraba, Yesu yanesheje imbaraga za Satani. Uwo Yesu ni We wategekaga imyuka y' abadayimoni mu gihe cy' umurimo We hano ku isi, yanamenaguye imbaraga zayo kandi ahamya ibyo gucirwaho iteka kwayo. Intsinzi ya Krista iduha kunesha imbaraga z' umubi zihora zishaka kutwigarurira, igihe tugendana na We mu mahoro, umunezero, kandi twiringiye urukundo rwe. Icyo gihe, Mwuka Muziranenge atura muri twe kandi akaduha kunesha. Uko dukomeza kugendana na Yesu nk'Umukiza n'Umwami wacu, tubaturwa mu bubata bw'ibikorwa bibi twahozemo. Ntabwo tuba tukigendera mu mwijima, ngo dutinye imbaraga z’umubi, cyangwa ngo dukomeze kugendera mu bujiji no mu migendere idahwitse y' ubuzima bwacu bwa kera. Muri uwo mudendezo mushya tugira turi muri Kristo, duhamagarirwa gukurira mu mico Ye, dusabana na We buri munsi mu masengesho, twigu Ijambo Rye, turitekerezaho tunatekereza ku rukundo Rwe, tumuhimbaza, duteranira hamwe kumuramya, kandi tugira uruhare mu murimo w'Itorero. Igihe twitangira umurimo mwiza wo gufasha abatuzengurutse kandi duhamya ihy'agakiza Ke, kubana kwe natwe buri kanya binyuze muri Mwuka Muziranenge bituma buri mwanya na buri gikorwa biduhindukira imibereho y'iby'umwuka. (Zaburi 1 :1,2; 23 :4; 77 :11, 12 ; Abakolosayi 1 :13, 14 ; 2 :6, 14, 15 ; Luka 10 :17‐20; Abefeso 5 :19, 20; 6 :12‐18; 1 Abatesalonike 5 :23 ; 2 Petero 2 :9; 3 :18; 2 Abakorinto 3 :17,18; Abafilipi 3 :7‐14; 1 Abatesalonike 5 :16‐18; Matayo 20 :25‐28 ,. Yohana 20 :21 " Abagalatiya 5 :22‐25 ; Abaroma 8 :38, 39; 1 Yohana 4 :4; Abaheburayo 10 :25). 12 ITORERO Itorero ni ihuriro ry'abizera bahamya Yesu Kristo nk'Umwami n 'Umukiza Nk'Ubwoko bw'Imana bwo bwo mu Isezerano rya Kera, natwe twahamagariwe kwitandukanya n'isi; tugahurizwa hamwe mu kuramya, gusabana nk'abavandimwe, twiga kandi duhugurana mu Ijambo ry'Imana, twizihiza Ifunguro Ryera, duha bagenzi bacu ubufasha, tunamamaza Ubutuma Bwiza mu isi yose. Ubutware bw'Itorero buva kuri Kristo, ari We Jambo wabaye umuntu, buva kandi muri Bibiliya ariyo Jambo ryanditswe. Itorero ni umuryango w'Imana; abarigize bemewe n'lmana nk'abana bayo, babaho bakurikije amahame y'isezerano rishya. Itorero ni umubiri wa Kristo, ihuriro ryo kwizera Kristo wenyine ariwe mutwe waryo. Itorero ni Umugeni Kristo yapfiriye kugira ngo aryeze kandi aritunganye. Igihe azaba agarutse nk'umuneshi, azaryishyira nk'Itorero rifite ubwiza ryabaye indahemuka mu bihe byose, ryaguzwe amaraso Ye, nta kizinga cyangwa umunkanyari, ahubwo ryera ritariho umugayo. (Itangiriro 13:3 Ibyahishuwe 7:38; Abefeso 4:11‐15; 3:8‐11; Matayo 28:18, 19; 16:13‐20, 18:18; Abefeso 2:19‐22; 1:22, 23; 5:23‐27; Abakolosayi 1:17,18). 13 ITORERO RYASIGAYE N'INSHINGANO YARYO Itorero ryo ku isi yose rigizwe n'abizera by'ukuri Kristo; ariko mu minsi , mu gibe cy'ubuhakanyi bukomeye, abasigaye bahamagarirwa kwitodera amategeko y'Imana no gukomeza kwizera Yesu. Abo basigaye batangaza ko igihe cy'urubanza gisohoye, bigisha agakiza kabonerwa muri Kristo, kandi bakamamaza ko Kugaruka kwa Yesu kwegereje. Ibyo bigaragazwa n’ubutumwa bw'abamarayika batatu bwo mu Byahishuwe 14. Ibyo bigendana kandi n'umurimo w'urubanza ubera mu ijuru, bikagaragazwa n'igikorwa cyo kwihana n 'ubugorozi ku isi. Buri mwizera ahamagarirwa kugira uruhare mu murimo wo guhamya, ageza ubutumwa bwiza ku batuye isi. (Ibyahishuwe 12:17, 14:6‐12; 18:1‐4; 2 Abakorinto 35:1; Yuda 3, 14; 1 Petero 1:16‐19; 2 Petero 3:10‐14; uwe 21:1‐14). 14 UBUMWE MU MUBIRI WA KRISTO Itorero ni umubiri ugizwe n'ingingo nyinshi, zivuye mu mahanga menshi mu moko yose, mu ndimi zose, no mu bantu bose. Muri Kristo, turi ibyaremwe bishya; itandukaniro ry'ubwoko, imico, ubumenyi, ubwenegihugu, n'ubukene, cyangwa igitsina ibyo byose ntibigomba kuba intandaro y'amacakubiri hagati yacu. Muri Kristo twese turareshya, kuko kubwa Mwuka umwe, yatwungishije umurunga w'urukundo rwa kivandimwe hagati ye natwe, no hagati yacu na bagenzi bacu; bityo rero tugo kugira icyo tumarira abandi na bo bakakitumarira nta kurobanura cyangwa kwitanga by'igice. Binyuze mu guhishurirwa Yesu Kristo mu Byandits Byera, dusangirira hamwe ukwizera kumwe n 'ibyiringiro bimwe kugira dutange ubuhamya duhuriyeho imbere y'abantu bose. Ubwo bumwe bufite isoko yabwo mu bumwe bw'Ubutatu Buziranenge bw'Imana, Yo yatugize abana bayo. (l Abakorinto 12:4,5; 1 Abakorinto 12:12‐14; Matayo 28:19, 20; Zaburi 133:1,2; 2 Abakorinto 5:16, 17; Ibyakozwe 17:26, 27; Abagalati: 3:27, 29; Abakolosayi 3:10‐15; Abefeso 4:14‐16; 4:1‐6; Yohana 17:20‐23) 15 UMUBATIZO Binyuze mu mubatizo, twatura ko twizera urupfu no kuzuka bya Yesu Kristo, kandi tukaba duhamya gupfa kwacu ku cyaha, n'umugambi wacu wo kugendera mu buzima bushya. Bityo mu kumenya Kristo nk'Umukiza, duhinduka ubwoko Bwe, maze tukanakirwa n'itorero Rye nk'abizera baryo. Umubatizo ni ikimenyetso cy'umushyikirano wacu na Yesu Kristo, ikimenyetso cyo kubabarirwa ibyaha byacu, no kwakira Mwuka Muziranenge. Umubatizo ukorwa mu buryo bwo kwibizwa mu menshi, kandi ni ikimenyetso cyo kwizera dufite muri Yesu Kristo, n'igihamya cyo kwihana no kwicuza icyaha. Umubatizo ubanzirizwa no kwigishwa gushingiye ku Byanditswe Byera no kwemera inyigisho zibirimo (Abaroma 6:1‐ 6; Abakolosayi 2:12,13; Ibyakozwe 16:30‐33; 22:16; 2:38; Mataya 28:19, 20). 16 IFUNGURO RYERA Umuhango w'Ifunguro Ryera ni ikimenyetso cyo gusangira umubiri n’amaraso bya Yesu kigaragaza kwizera kwacu muri We, Umwami n'Umukiza wacu. Muri uyu mushyikirano wimbitse w'Ifunguro Ryera, Kristo aba ahari kugira ngo ahure n'ubwoko Bwe kandi abwongere imbaraga. Mu gusangiririra hamwe muri uwo muhango, tunezezwa no kwamamaza urupfu rwa Yesu kugeza igihe azagarukira. Kwitegura Ifunguro Ryera bikubiyemo kwigenzura ubwacu, kwihana no kwatura ibyaha byacu. Umwigisha yashyizeho umuhango wo kwozanya ibirenge ashaka kutwereka imibereho ihinduwe mishya, kugaragaza ubushake bwo gukorera abandi nk'uko yabikoze yicishije bugufi, no guhuriza imitima yacu mu rukundo. Umuhango w'Ifunguro Ryera ni uw'Abakristo bose (1 Abakorinto 10:16,17; 11:23‐30; Matayo 26: 17‐30; Ibyahishuwe 3:20; Yohana 6:48‐63; 13: 1‐17). 17 IMPANO ZA MWUKA N'IMIRIMO Y'UBUGABURA Mu bihe byose, Imana igenera abantu bo mu itorero ryayo impano z’Umwuka, buri wese agomba gukoresha kugira ngo abashe gukora w'urukundo akorera itorero n'ikiremwamuntu muri rusange. Izo mpano zatanzwe na Mwuka Muziranenge, azitanga kandi azigabira buri 'uko abishaka; izo mpano ziha itorero ubushobozi bwose n'imirimo yose y’ingenzi kugira ngo ribashe kuzuza inshingano yaryo mvajuru. "Dukurikije Ibyanditswe Bizlranenge, izi mpano zikubiyemo impano yokwizera, gukiza indwara, guhanura, kubwiriza, kwigisha, kuyobora, kwunga,kugirira impuhwe, umurimo w 'ubwitange, n 'umurimo w'urukundo udashaka inyungu mugushyigikira no gutera umwete abandi. Bamwe bahamagawen’Imana, kandi batoranywa na Mwuka kugira ngo buzuze inshingano zizwi z’itorero: ubupastoro, ivugabutumwa, intumwa, n 'imirimo yo kwigisha cyane cyane imirimo igamije guhugurira abagize itorero mu kubategurira umurimo,mukubaka itorero ngo rikure mu by'umwuka, no kubungabunga ubumwe bwo kwizera n'ubwo kumenya Imana. Igihe abagize itorero bakoresheje izi mpano z'umwuka nk'ibisonga bikiranukira Imana mu buntu bwayo bwinshi, icyo gihe itorero ririndwa inyigisho y'amahame y'ibinyoma, rikura uko Imana ishaka ko rikura, kandi ryubakwa mu kwizera no mu rukundo (Abaroma 12:4‐8; I Abakorinto 12:9‐11, 27, 28; Abefeso 4:8, 11‐16, Ibyakozwe 6:1‐7; 1 Timoteyo 3:1‐13; I Petero 4:10,11). 18 IMPANO Y'UBUHANUZI 'Ubuhanuzi n’imwe mu mpano za Mwuka Muziranenge. Iyo mpano ni bimenyetso byihariye biranga itorero ryasigaye kandi iyo mpano yagaragariye mu murimo wa Ellen White. Inyandiko z 'uyu muhanuzikazi w’Imana ni isoko ihoraho y'ukuri gufite ububasha kandi kugaha itorero ububyutse, inama, amabwiriza, inyigisho no gukosora. Izo nyandiko zerekana mu buryo bugaragara ko inyigisho zose n 'ubunararibonye bwose gushingira kuri Bibiliya (Yoweli 2:28, 29; Ibyakozwe 2:14‐21; Abaheburayo 1:1‐ 3; Ibyahishuwe 12:17; 19:10). 19 AMATEGEKO Y'IMANA Amahame y'ingenzl y'amategeko y'Imana akubiye mu mategeko cumi kandi akagararira mu mibereho ya K risto. Yerekana urukundo, ubushake n’imigambi y'Imana kubirebana n 'imyitwarire ndetse n 'imibanirey' abantu, kandi akaba yarashyiriweho abantu bose b'ibihe byose. Ayo mabwiriza n’urufatiro rw'isezerano Imana yagiranye n 'ubwoko bwayo kandi ni igipimo cy’ukuri mu butabera bw'Imana. Kubw'umurimo wa Mwuka Muziranenge, amategeko agaragariza abantu icyaha, bityo akabahishurira ko bakeneye Umukiza. Agakiza gashingira gusa ku buntu ntabwo ari ku mirimo, ariko imbuto zako zigaragarira mu kumvira amategeko y'Imana. Uku kumvira gutuma imico ya Gikristo ikura, kukazanira n'abantu ubuzima bwiza. Ni igihamya cy'urukundo dukunda Umwami wacu hamwe na bagenzi bacu. Kumvira guturutse ku kwizera kugaragaza ubushobozi bwa Kristo buhindura imibereho kandi bukanashimangira ubuhamya bwa Gikristo.(Kuva 20:1‐17; Zaburi 40:7, 8; Mataya 22:36‐40; Gutegeka 28:1‐14; Matayo 5:17‐20; Abaheburayo 8:8‐10; Yohana 15:7‐10; Abefeso 2:8‐10; Yohana 5:3; Abaroma 8:3,4; Zaburi 19:7‐14). 20 ISABATO Iminsi itandatu yo kurema irangiye, Umuhanzi w'ibyiza byose yaruhutse ku munsi wa karindwi maze ashyiraho Isabato nk'urwibutso rw’Irema ku nyokomuntu yose. Itegeko rya kane ryo mu mategeko y'Imana adahinduka risaba kubahiriza uwo munsi wa karindwi w'icyumweru nk’umunsi w'ikiruhuko wo kuramya no kwigisha mu buryo buhamanya n’nyigisho ndetse n'imigirire ya Yesu, Umwami w'Isabato. Isabato ni umunsi w'umushyikirano unejeje hagati yacu n'Imana no hagati yacu na bacu. Ni igishushanyo cyo gucungurwa kwacu muri Kristo, ikimenyetso cyo kwezwa kwacu, ubuhamya bwo kumvira kwacu, n’umusogongero w'imibereho yacu y'ahazaza mu bwami bw'Imana. Isabato ni ikimenyetso gihoraho cy'isezerano ry'iteka ryose hagati y'Imana n'ubwokobwayo. Kubahiriza icyo gihe cyera unezerewe, kuva ku mugoroba ukageza ku kuva izuba rirenze ukageza ku rindi rirenze, ni ukwizihiza umurimo w'Imana wo kurema no gucungura (Itangiriro 2:1‐3; Kuva 20:8‐II; Luka 4:16: Yesaya 56:5, 6; 58:13, 14; Matayo 12:1‐12; Kuva 31:13‐17; Ezekiyeri 20:12,20; Gutegeka 5:12‐15; Abeheburayo 4: 1‐11; Abalewi 23:32; Mariko 1:32). 21 UBUSONGA BWA GIKRISTO Turi ibisonga by'Imana, Uwiteka yadushinze kugenzura igihe, amahirwe, ubushobozi, ubutunzi, n'imigisha y'ibiva mu butaka hamwe n'ubutunzi bwo mu isi. Imana yadushinze kuyigenzurira imikoreshereze myiza yabyo . Twerekana ko Imana ari Yo Nyir'ibintu byose igihe tuyikorera duso. umurimo wo kuyikiranukira no gukiranukira bagenzi bacu, tuyigarira icya cumi, dutanga n'amaturo, kugira ngo twamamaze ubutumwa bwiza bwayo twunganira kandi duteza imbere Itorero ryayo. Ubusonga Gikristo ni amahirwe twahawe n' Imana kugira ngo dukurire mu rukundo kudufasha kurwanya ubugugu no kwifuza kose. Igisonga cyiza cyishimira imigisha igera ku bandi biturutse ku gukiranuka kwacyo (Itangiriro 1:26‐28; 2:15; 1 Ngoma 29:14; Hagai 1:3‐11; Malaki 3:8‐12; 1 Abakorlnto 9. 14; Matayo 23:23; 2 Abakorinto 8:1‐15; Abaroma 15:26, 27). 22 IMYITWARIRE YA GIKRISTO Twahamagariwe kuba ubwoko bwera bufite intekerezo, amarangamutima n'imyitwarire bifitanye isano n'amahame y'ijuru. Kugira ngo Mwuka Muziranenge abashe gukuza muri twe imico y'Umwami wacu, tugomba gukurikiza urugero rwa Kristo tukareka inzira z'imirimo yacu bwite; bityo ubuziranenge, amagara mazima, n'ibyishimo nibyo bizaranga imibereho yacu bwite. Ni muri ubwo buryo rero ibyo twishimishamo bigomba kuba bihuje n'amahame yo mu rwego rwo hejuru atunganye kandi y'ubwiza bwa Gikristo. Twitaye ku mico itandukanye twakuriyemo, imyambarire yacu, ikwiye kurangwa no kuba yoroheje, idahenze, iboneye, kandi tukanezezwa nuko ubwiza nyakuri butabonerwa mu murimbo w'inyuma, ahubwo buboneka mu mutima imbere, butangirika, buyobowe na Mwuka kandi bufite ubugwaneza n'amahoro. Ibyo na none bivuze ko, nk'uko imibiri yacu ari insengero za Mwuka Muziranenge, tugomba kuyitaho, tugakora imyitozo ngororamubiri, tugafata n'ikiruhuko gihagije. Tugomba kumenyera imirire myiza mu buryo bushoboka, twirinda ibyokurya bizira nkuko bivugwa mu Byanditswe. Ibisindisha, itabi, gukoresha ihiyobyabwenge n'imiti isinziriza, tugomba kubyirinda kuko bitagwa neza imibiri yacu, Ibiri amambu, tugomba gukoresha ibyatera imibiri yacu n’intekerezo zacu kugandukira ubushake bwa Kristo, We wifuza ko tugira amagara mazima, ibyishimo, kandi tukamererwa neza mu mibiri yacu (Abaroma 12:1,2; 1 Yokana 2:6; Abefeso 5:1‐21; Abafilipi 4:8; 2 Abakorinto 10:5; 6:14‐17; 1 Petero 3:I‐4; 1 Abakorinto 6:19, 20; 10:31; Abalewi 11:1‐47; 3 Yohana 2). 23 UBUKWE N'UMURYANGO Ubukwe ni umuhango washyizweho n'Imana muri Edeni. Yesu yahamije ari ukubana akaramata hagati y'umugabo n'umugore, umubano urangwa n'umwuka w'urukundo. Ku Mukristo, indahiro y'abashakanye ni isezerano umuntu agirana n'Imana hamwe n'uwo bashakanye, kandi rigomba gukorwa n'abahuje kwizera gusa. Gukundana, gushimana, kubahana, no kwita ku nshingano zabo ni byo bigize umurunga w'ubumwe bw'abashakanye ari wo urangwa n'urukundo, ubutungane, ubucuti n’umushyikirano w'iteka uhuza Kristo n'itorero rye. Ku byerekeye gutandukana, Yesu yigisha ko umuntu usenda umugore we, badapfuye ubusambanyi, maze akarongora undi, aba asambanye. Nubwo ubumwe bw’imiryango runaka butagera ku ntego, abashakanye bakundana by 'ukuri babiheshejwe na Kristo bashobora kugira ubumwe mu rukundo binyuze mu buyobozi bwa Mwuka Muziranenge, n'umurimo w'Itorero. Imana iha umuryango umugisha, kandi yifuza ko ubawugize, bafashanya kugira ngo bagere ku rugero rushyitse. Ababyeyi bagomba kurera abana babo babatoza gukunda Imana no kuyubaha. Binyuze mu magambo no ngero babaha, bagomba kubigisha ko Kristo ari umwigisha utoza abantu ikinyabupfura binyuze mu rukundo, mu kubitaho no kabarinda, kandi yifuza ko baba ingingo z'umubiri we, ndetse bakaba mu muryango w’Imana. Gushyira hamwe no Kunga ubumwe kw'abagize umuryango ni kimwe mu bimenyetso byihariye by'ubutumwa bwiza buheruka. (Itangiriro 2:8‐25; Matayo 19:3‐9, Yohana 2:1‐11; 2 Abakorinto 6:14; Abefeso 5:21‐33; Matayo 5:31, 32; Mariko 10:11, 12; Luka 16:18; I Abakorinto 7:10,11; Kuva 20:17; Abefeso 6:1‐4; Gutegeka 6:5‐9; Imigani 22:6,' Malaki 4:5,6) 24 Mu ijuru hariyo ubuturo bwera, ihema ry'ukuri ryabambwe n 'Imana atari abantu. Muri iryo hema, Kristo adukorera umurimo, akageza ku bizera ibyiza bituruka mu gitambo cye yaducunguje rimwe gusa ku musaraba. Igihe yazamukaga agasubira mu ijuru, yakiriwe nk'Umutabyi Mukuru wacu, maze atangira umurimo we wo kuduhuza n'Imana. Mu 1844, ku iherezo ry'iminsi 2300, yatangiye umugabane wa kabiri ari na wo wa nyuma w'umurimo we w'ubuhuza. Ni umurimo w'urubanza rugenzura ari rwo rugize umugabane urebana no gutsembaho burundu icyaha, umurimo washushanywaga no kwezwa k'ubuturo bwo mu isi bw'Abaheburayo ku Munsi w'lmpongano. Muri uwo murimo wo ku munsi w'impongano washushanyaga uwo mu ijuru, ubuturo bwezwaga n' amaraso y'inyamaswa zabaga zatambwe, naho iby'ukuri byo mu ijuru byo byezwa n'amaraso y'igiciro ya Yesu Kritso. Urubanza rugenzura rubera mu ijuru ruhishurira ibiremwa byo mu ijuru ko mu bantu bapfuye hari abantu basinziriye muri Kristo, bityo bakaba bakwiriye binyuze muri We, kuzazuka mu muzuko wa mbere. Urwo rubanza runagaragaza mu bazima abazaba baragumye muri Kristo bakanakomeza amategeko y'Imana no kwizera Yesu biteguye kwimurirwa mu bwami bwe bw'iteka. Urwo rubanza rwerekana gukiranuka kw'Imana guklza abizera Yesu. Rugaragaza ko abazakomeza kubera indahemuka Imana bazaragwa ubwami buhoraho. Iherezo ry'uyu murimo wa Yesu mu buturo rizagaragaza kurangirakw 'igihe cy'imbabazi cyagenewe abantu UMURIMO KRISTO AKORERA MU BUTURO BWERA BWO MU IJURU mbere yo Kugaruka kwa Kabiri kwa Yesu. (Abaheburayo 8:1‐5; 4:14‐16, 9:11‐28; 10:19‐22; 1:3,∙ 2:16, 17; Daniyeli 7:9‐27; Kubara 14:34; Ezekiyeli 4:6; Abalewi 16; Ibyahishuwe 14:6, 7; 20:12; 14: 12; 22:12). 25 KUGARUKA KWA KRISTO Kugaruka kwa kabiri kwa Kristo ni ibyiringiro by'umugisha ku Itorero; ni indunduro lkomeye y'ubutumwa bwiza. Kugaruku k'Umukiza kuzasohora nk'uko Ibyanditswe bibivuga; buri wese azabyibonera, kuzaba ku mugaragaro, kandi kuzabonekera ku isi yose; Ubwo azaba agarutse, abakiranutsi bazaba barapfuye bazazurwa kandi, hamwe n'abakiranutsi bazaba bakiri bazima, bazahabwa ubwiza maze bazamurwe bajyanwe mu ijuru, ariko abakiranirwa bazapfa. Ubuhanuzi bwinshi busa n'ubwamaze gusohora, kandi hamwe n'imibereho y'ibibera ku isi muri iki gihe, byose birerekana ko Kristo ari hafi cyane kugaruka. Umunsi n 'isaha byo kugaruka kwe ntabwo hyahishuwe, niyo mpamvu dusabwa guho twiteguye igihe cyose. (Tito 2:13; Ahaheburayo 9:28; Yohana 14:1‐3; Ihyakozwe 1:9‐11; Matayo 24:14; Ihyahishuwe 1:7; Matayo 24:43,44; 1Abatesalonike 4:13‐ 18; 1 Abakorinto 15:51‐54; 2 Abatesalonike 4:7‐10; 2:8; Ibyahishuwe 14:14‐20; 19:11‐21; Matayo 24; Mariko 13; Luka 21; 2Timoteyo 3:1‐5; 1 Abatesalonike 5:1‐6) . 26 Ibihembo by’ibyaha ni urupfu. Ariko Imana Yo yonyine ifite kudapfa, ni Yo izaha ubugingo buhoraho abacunguwe. Hagati aho, urupfu ni ibitotsi ku bantu bose. Igihe Kristo, ari We bugingo bwacu azagaragara, abakiranutsi bazaba bamaze kuzurwa n’abakiranutsi bazaba bakiriho ubwo azaba agarutse, bazahindurwa bahabwe ubwiza kandi bazamurwe mu kirere gusanganira Umwami wabo. Umuzuko wa kabiri, ariwo muzuko w’abakiranirwa, uzaba nyuma y’Imyaka igihumbi (Abaroma 6:23, 1 Timoteyo 6:15,16; Umubwiriza 9:5; Zaburi 146:3, 4; Yohana 11:11‐14; Abakolosayi 3:4; 1 Abakorinto 15:51‐54; 1 Abatesalonike 4:13‐17; Yohana 29; Jbyahishuwe 20:1‐10). 27 IMYAKA IGIHUMBI N'IHEREZO RY'ICYAHA 26 URUPFU N’'UMUZUKO Kristo azimana n'abacunguwe mu gihe cy'imyaka igihumbi bari kumwe mu ijuru. Iyo myaka igihumbi iri hagati y'umuzuko wa mbere n'umuzuko wa kabiri. Muri icyo gihe abapfuye bakiranirwa bazacirwa imanza. Icyo gihe isi izaba iriho ubusa imeze nk'ubutayu nta muntu n'umwe uyiriho muzima, ahubwo izaba iriho Satani n' abamalayika be. Igihe iyo myaka igihumbi izaba ishize, Kristo, aherekejwe n'intore ze, bazamanuka bari mu Murwa Wera baje ku isi. Ubwo nibwo abapfuye bakiranirwa bazazuka, maze bo, na Satani n'abamalayika be, bazagerageze gutera uwo murwa; ariko umuriro uvuye ku Mana uzabatwika ubamareho maze weze isi. Bityo, isi izaba ibatuwe by'iteka ryose ku cyaha n'abanyabyaha (Ibyahishuwe 20: 1 Abakorinto 6:2, 3; Yeremiya 4:23‐26; Ibyahishuwe 21:1‐5; Malam 4:1; Ezekiyeli 28:19,20). Ibuka iby’umuriro uvuye ku mana: Uyu muriro uvuye kumana uzatandukanya abanyabyaha, Satani n’Abamalayika yayobeje nkuko Abiramu na Datani bahiye iteraniro ry’abairayeli ribireba nAbakiranutsi bazarebesha amaso yabo kurimbuka kwa abakiraniwe bose kuva isi yaremwa. 28 ISI NSHYA Mu Isi, Nshya, aho gukiranuka kuzaba, Imana izaha abacunguwe aho bazatura ibihe byose, ahantu hazira inenge kandi hazarangwa no kugira ubuzlma buhoraho burangwa n'urukundo, ibyishimo, no guhora twigira imbere y'lmana. Aha ni ho Imana ubwayo izaturana n'ubwoko bwayo, kandi imibabaro n'urupfu bizaba byashize. Intambara ikomeye izaba yarangiye, icyaha ntikizongera kubaho ukundi. Ibiriho byose bifite ubuzima • n'ibitabufite byose bizamamaza ko Imana ari urukundo, kandi ko izahora ku ngoma iteka ryose. (2 Petero 3:13: Yesaya 35; 65:17‐25; Matayo 5:5; Ibyahishuwe 21:1‐7; 22:1‐5; 11:15). Byashyizwe hamwe na Eleazar Harelimana bivamwe mu gitabo cy’Amahame y’ibyo Abadiventisti b’umunsi wa karindwi bizera... byahindu na Union y’u Rwanda, Werurwe 2010.
Copyright © 2025 DOKUMEN.SITE Inc.